Ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR-Save riherereye mu Karere ka Gisagara mu Rurembo rwa Huye bufatanyije n’ubw’inzego z’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, n’iz’umutekano, bahurije hamwe abagera kuri 250 babawira amagambo y’ihumure abomora ibikomere ashingiye kuri Bibiliya (Imig.14:26).
Abayobozi bitabiriye ibi biganiro barimo Umushumba w’itorero Umushumba w’Ururembo rwa Huye, Umuyobozi wa Police mu Murenge wa Save, Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save, n’abandi…………
Abakobwa babyaye imburagihe bagera kuri 250 basengera muri itorero, nibo bahurijwe hamwe baraganirizwa nyuma y’aho ngo bigaragariye ko nyuma y’aho babyariye bahuye n’ibibaza birimo ‘ubwihebe, gucika intege mu murimo w’Imana, gucikiriza amashuri, gutereranwa n’imiryango bakomokamo n’ibindi bijyanye n’imibereho myiza yabo. Bawirwa ko bakwiye kubaha Uwiteka kuko ariwe uzabakomeza mu rugendo rwabo, akabashyigikira no mu iterambere.
Abaganiriye n’umunyamakuru, bagaragaje akanyamuneza, kuko ngo babonye ko itorero rya ADEPR ribakunda bahamya ko ribabereye umubyeyi mwiza.
Muri iki giterane kitabiriwe n’abakristu, n’amakorara ahasengera, Umuyobozi wa Polisi mu Murenge wa Save yasobanuriye, amategeko arengera umwana, ajyanye n’ihohoterwa, asaba kwiyubaha no kubahiriza uburenganzira bwabo bibarutse burimo kubandikisha mu bitabo by’irangamimerere, kubajyana mu ishuri, n’ubwo ubwabo bwangijwe.
Umushumba w’Ururembo rwa Huye Rev Past NDAYISHIMIYE Tharcice yababwiye ko itorero ribakunda kandi ubwo Imana yababariye.
Yagize ati: “Imana irabakunda, ntabwo yabataye! Ibyakozwe kera mu butamenya n’ubujiji, ibyo ngibyo byataangiye, mube abakristu beza bazima, mukorere Imana mubohotse kandi mubane, musabane na bene so. Ubwo Imana yababariye, n’itorero twarababariye.
Aba bakobwa babyaye imburagihe mu matsinda itorero rya ADEPR-Save ryababumbiye mu matsinda 8, bahuriramk baganira ibibangamiye, bagasenga, bakizigama, bikabafasha kwiteza imbere, kubaha no gukorera Imana bafite umutima utuje.
Muri aba 250, abagera 66 Paruwasi ya save yabatangiye ubwisungabe mu kwivuza bufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 198.000frw. Umwe muri bo umwana 1 wacikirije amashuri, itorero ryarimusubijemo, rimuha amafaranga y’ishuri n’impuzankano. Bose kandi, binyuze ku makonti yabo mu Murenge SACCO, bazahabwa 170,000Frw abafasha kwiteza imbere.
Itorero ngo rizakomeza kubaba bugufi mu buryo bwo kubagira Inama zihoraho zibafasha kurangwa n’indangagaciro za gikristo, kubakuza mu ijambo ry’Imana, gucunga neza umutungo w’amatsinda, no gutanga mutuelle de santé kuri bamwe batashoboye kuyitangira no gukomeza kubakorera buvugizi bugamije kubateza imbere.