BBC itangaza ko umugambi wo kwica
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis waburijwemo ubwo yari mu rugendo muri Iraq.
“Umugambi wo kwica Papa François igihe yari mu rugendo muri Iraq wakomwe mu nkokora biturutse mu kwibirwa ibanga n’iperereza ry’Ubwongereza, nk’uko biri mu gitabo ku buzima bwe kigiye gusohoka.”
Papa yandika ko, amaze kwururuka indege i Bagdad muri Werurwe mu 2021, yabwiwe ko ahari kubera ibikorwa byari bitegabyijwe ko yitabira hari ibyihebe bibiri bituritsa amabombe byari bafite umugambi wo kuhatera.
Abo biteguraga kugaba igitero kuri Papa Francis nyuma barishwe, nk’uko biri mu nshamake y’ibyashyizwe hanze n’ikinyamakuru cyo mu Butariyani Corriere della Sera.
Urwo rugendo, rwamaze iminsi itatu mu gihe cy’icyorezo cya coronavirus.
Iraq yakunze kurangwa n’ihangana rikomeye riterwa n’amacakubiri ashingiye ku madini, byateye guhangana hagati y’aba Islam b’aba Shia n’aba Sunni.
Abakristu bo muri iki gihugu baragabanutse cyane, mu gihe batotezwa byihariye n’umutwe wa Islamic State n’izindi ntagondwa z’aba Sunni.
Muri ibyo bicebice, Papa avuga ko ”hafi abantu bose bamugiriye inama yo kutajya” muri urwo rugendo ariko yumvise ko agomba kurujyamo.
Avuga ko uwo mugambi wakomwe mu nkokora n’iperereza ry’Ubwongereza, naryo ryahise ry’ibira ibanga polisi ya Iraq, nayo imenyesha byihuse abashinzwe umutekano we ubwo yaramaze kuva mu ndege.
”Umugore wiboheyeho ibiturika, ikihebe kikiri gito gituritsa amabombe, yarimo ajya Mosul kwiturikirizaho ibisasu byo mu bwoko bwa bombe muri urwo rugendo rwa Papa.”
”Kandi hari n’imodoka yari yahagurukanye umuvuduko munini ifite uwo mugambi nyine.”
Papa yongerako ko ku munsi ukurikira yabajije abashinzwe umutekano we icyo abari bateguye kugaba igitero babaye.
”Uwo yabajije yamusubije mu majambo macye cane: ‘Ntibakiriho’. Igiporisi cya Iraq cyari cyabategereye kirabaturitsa,”.
Ico gitabo cyitwa Hope, cyitezwe gusohoka ku wa 14 Mutarama.