Umushumba mukuru w’itorero Four square Church, Bishop Prof. Fidèle Masengo avuga ko bitangaje kandi bibabaje kubona mw’isi haraje Umwami ( Yesu Kristu ) ariko isi ikaba ikomeje kumurebera mw’ishusho y’uruhinja.
Ati“ Haje Umwami ariko isi ikomeje kurera uruhinja.”
Yifashishije ibyanditswe byera biri mu gitabo cya Yesaya 9:5 ‘ Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro.’
Yakomeje ati “ Kimwe mu bintu bitangaje kandi bibabaje ni ukubona ukuntu abatuye isi bafashe Yesu wo kuri Noheli.
Muri iyi myaka mike ishize, naganiriye n’abantu benshi mbabaza uko bafashe Noheli, benshi bansubiza ko ari ibirori by’abana! Abana bizihiza kuvuka k’undi mwana. N’abakuru bafatanya n’abana kwizihiza ivuka ry’umwana Yesu.”
Hari abafashe Yesu nk’akana gahora kavuka katajya gakura:
Bishop Prof. Fidèle Masengo ati“ Ntibitangaje kuko Yesu wo kuri Noheli abenshi bamufashe nk’akana k’uruhinja gahora kavuka katajya gakura, gahora mu gatanda k’abana “berceau”. Akana k’intege nke…gakorerwa byose!
Ubu inzu z’abakomeye zatangiye gushyirwamo imitako irimo “berceau”, ikirugu cyangwa igiti cya Nohel (Sapin), umusaza witwa “Pere Noel”; Ibyo byose bikorwa mu rwego rwo kwifatanya n’abana kwizihiza umunsi wabo! Birababaje.”
Ibintu 3 Bishop Prof. Fidèle Masengo yifuje ko abantu bamenya ku munsi bizihizaho ivuka rya Yesu Kristu.
1. Yesu wavutse ni Umwami:
Ijambo duhawe “Umwana” w’umuhungu” ntirivuga ku ngano y’umwana ahubwo ryari ijambo rimenyerewe rivuga Umwami. Nk’uko biri mu Isezerano rya Dawidi.
2 Samweli 7:12 – Kandi iminsi yawe nigera ugasinzirana na ba sogokuruza bawe, nzimika umwana wawe wibyariye akuzungure, kandi nzakomeza ubwami bwe.
Ijambo Umwana ryari izina ry’icyubahiro ry’Umwami. Ni nabyo Daniel yeretswe.
Daniyeli 7:13 – 14″Hanyuma ncitegereza ibyo neretswe nijoro, mbona haje usa n’umwana w’umuntu aziye mu bicu byo mu ijuru, aza umujyo umwe asanga wa Mukuru nyir’ibihe byose, bamumugeza imbere.
Nuko ahabwa ubutware n’icyubahiro n’ubwami, kugira ngo abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe bajye bamukorera.
Ubutware bwe ni ubutware bw’iteka ryose butazashira, kandi ubwami bwe ni ubwami butazakurwaho.
Yesaya nawe yeretswe kuri uriya Mwana nk’uko twabisanze muri kiriya cyanditswe.
2. Umwana wavutse aruta abandi bami:
Uriya mwana benshi bafata nk’agahinja arakomeye. Araruta Umwami Dawidi.
Mariko 12:37 – Mbese ko Dawidi amwita Umwami, none yabasha ate no kuba umwana we?”.
3. N’ubwo yitwa agahinja izina rye rirakomeye:
Izina rye rirenze kuba “Agahinja” (Umwana Yesu/L’enfant Jesus)! Amazina ijuru ryamwise, uretse n’umwana uvutse, ntawundi Mwami wigeze ayahabwa:
“Igitangaza”, “Umujyanama”, “Imana ikomeye”, “Data wa twese” “Uhoraho”, “Umwami w’amahoro”.
Buri rimwe muri aya mazina ryihishe mo ububasha n’ibisobanuro bikomeye. Ikibazo nkubaza: Mu gihe twitegura kwizihiza Noheli, wowe ufashe Yesu gute?