Ubuyobozi bw’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR bwakoreye ibirori abayobozi b’Amatorero n’abavugabutumwa (Pastors & Ev.) 109 bahawe ikiruhuko cy’izabukuru muri 2024.
Bwabashimiye ko babaye abizerwa mu mirimo bakoze kandi ko bagize uruhare mu gushyigikira icyerekezo cya ryo mu gihe bari mu nshingano.
Umushumba Mukuru wa Adepr Pasiteri Isaie Ndayizeye nyuma yo kubambika umudali wanditseho ko babaye abizerwa ( FaithfulMinister ) no kubaha Icyemezo cy’ishimwe, yabashimiye ko bakoze neza inshingano za bo bagasoza neza.
Yashimangiye ko nubwo basoje inshingano bahabwaga n’Itorero ariko umuhamagaro wo ukomeje.
Uhagarariye abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru Pasitori Kayijamahe yashimiye ubuyobozi bw’Itorero ko bwahaye agaciro umurimo bakoze bagashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru mu cyubahiro.
Avuga ko aribwo bwa mbere abonye ibi bikorwa. Yasezeranyije ko bazakomeza kuba abizerwa.
