Apostle Dr Paul Gitwaza yabatije urubyiruko mu mazi menshi – AMAFOTO

Apostle Dr Paul Gitwaza yabatije urubyiruko mu mazi menshi – AMAFOTO

Ubwo yari mw’ivugabutumwa muri Australia, Umushumba Mukuru w’Itorero rya Zion Temple ku isi, Apostle Dr Paul Gitwaza yabatije abantu mu mazi menshi.

Ababatijwe ni urubyiruko rwo muri Hamilton na Wollongong.

Intumwa Dr Paul Gitwaza wari uherekejwe n’umufasha we Pasiteri Nyinawingeri Angelique yavuze ko ari umunezero mwinshi kubatiza abakiri bato aribo torero ry’ejo.

Ati” Byari umunezero gukora igikorwa twasigiwe n’Umwami wacu. Iki cyumweru twagize amahirwe yo kubatiza urubyiruko, arirwo torero ry’ejo.”

“Mbasabiye umugisha hamwe n’ubwenge bwo komatana na Kristo.” Nibwo butumwa Apostle Dr Paul Gitwaza yageneye ababatijwe bose.

Kubatizwa bisobanuye iki?

Kubatizwa n’igikorwa cyo guhamya no kumvira ko utangiye ubuzima bushya muri Kristu Yesu.

Umubatizo ushushanya urupfu, guhambwa, n’izuka rya Yesu Kristu.

Abemeye bose kubatizwa baba bahamije iryo sezerano ridakuka bagiranye na Yesu Kristu.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x