Umuririmbyi w’indirimbo zaririmbiwe Imana Rwabigwi Cyprien avuga ko yatunguwe no kubona indirimbo yise ‘Nkubone’ yaranyuze imitima y’abantu basengera mu madini atandukanye.
Ati“ Ntabwo nari mbyiteguye , icyo nemeraga ni content, ni uko inyikirizo ( refrain ) nayumvise mu nzozi abamalayika bayiririmba ariko ibitero Mwuka wera ampa kubikora, nanjye ubwanjye binkora ku mutima. Natunguwe rero no kubona ari indirimbo ikomeye kw’isi.”
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Isezerano.com, Rwabigwi Cyprien ukorera umurimo w’Imana muri Kiliziya Gatulika yavuze ko anezwa no guhabwa ikaze mu yandi madini.
Ati“ Icyanshimishije cyane ni icyo uvuze ko abatari abagatulika bakiriye iryo vugabutumwa […] byaranshimishije.
Iyo turi kuririmba mu bitaramo abo mu yandi madini nibo baza mu myanya ya mbere. Izo ndirimbo ‘Nkubone’ na ‘Haleluya’ andi madini abangilikani, aba-Adepr, Abaporoso, abadivantiste […] bose bambwira ko bazikunda.”
Rwabigwi Cyprien akunda indirimbo zaririmbiwe Imana muri rusange. Mu baririmbyi batari abo muri Kiliziya Gatulika akunda amakorali n’abahanzi ku giti cyabo.
“ Hari abo nkunda gukurikira, amakorali yo narayakurikiraga cyane mbere. Ariko ubu kubera imirimo myinsi sinkiyakurikirana cyane. Hari nka Korali Hoziana, Ambassadors, Rehoboth nubwo ntakibumva cyane ariko narabakundaga cyane. Ubu ngubu ni nka Mbonyi Israel, ndamukurikira afite indirimbo ziryoshye kandi zirimo ubutumwa kuko njyewe nicyo ngenderaho cyane.”
Kuba ubukirisitu buri gukendera kw’isi abibona nk’ikibazo gikomeye:
Rwabigwi Cyprien yabwiye Ikinyamakuru Isezerano.com icyakorwa ngo ubukirisitu muri Afrika no mu Rwanda butagabanuka cyane nkuko bimeze i burayi.
Ati “ Birakomeye n’andi madini yose nashake ave hasi […] Abantu bataye ireme ry’ubukirisitu, noneho riragenda riramanuka rigera no kuri bamwe mu b’Apôtre, Pasiteri, ukabona barasenga pe ariko ari ibintu byo hejuru. Nibwo natangiye gahunda yitwa ‘Iyogezabutumwa ryimbitse’, ‘ Gusenga kwimbitse’, ‘Guhinduka byimbitse’ ndetse n’Indirimbo yimbitse’.
Ikindi nagenze amahanga yose nsanga Uburayi cyane cyane, urabizi ko ariho Ubukirisitu bwaturutse (Ububiligi, Ubufaransa, Ubutaliyani), ariko ugasanga nta misengere ikibayo […] ntibemera Yezu, ntibemera Imana. Agahebuzo ugasanga nta rubyiruko rugisenga.”
Inama agira Abanyafurika:
“Abanyafurika bagombye kugarukira Imana byimbitse. Bagasoma ijambo ry’Imana. Bakamenya Yezu uwo ariwe, imigenzereze ye, bakamenya ibyo yaciyemo.”
Rwabigwi Cyprien akunda uburyo abarokore muri rusange bizihiza umunsi w’Imana.
Ati“ Kiliziya ni ukumenya Imana, ni ukumenya amategeko yayo, ni ukuyiramya, ni ukuyikunda. Nkunda ukuntu abarokore bazihiza umunsi w’Imana. Bareka byose, bakinjira kuva mu gitondo kugeza n’Ijoro bari kuryoherwa mu bintu by’Imana.”
Inama Rwabigwi Cyprien agira abakiri bato:
Ati:“ Abakiri bato bagomba kubimenya ‘ umunsi w’Imana ni wubahwe’. kuva mu gitondo kugeza izuba rirenze. Rimwe tujya aho ngaho tugaca imanza ngo ‘ Abadivantitse iyo byageze kuwa gatanu ibintu biracika’, nibishaka bicike kuko ni ukubaha no kubahisha Imana.”