Bishop Masengo Fidele umwe mu mpamvu yateje umwuka mubi watumye umuhanzi  Vedaste N Christian ahagarikwa muri ADEPR

Bishop Masengo Fidele umwe mu mpamvu yateje umwuka mubi watumye umuhanzi Vedaste N Christian ahagarikwa muri ADEPR

Umuhanzi  akaba n’umwanditsi w’indirimbo  Vedaste N Christian, uteranira muri ADEPR Murambi  yahagaritswe n’itorero rya ADEPR, bikaba bibaye  nyuma y’umwuka mubi wagiye  ututumba mbere y’uko akora igitaramo Cyiswe Uzigukunda Live Concert yakoreye muri DOVER Hotel taliki 7/08/2022.

Inshuti zahafi za Christian ndetse n’amakuru yizewe dufitiye amajwi ava mubuyobozi bwa korari  “Nyota Alfajili”yo mu Gatenga avuga ko ikihishe inyuma yihagarikwa r’uyu muramyi aruko yakoresheje umupasiteri uva murindi Dini ritari irya ADEPR Bishop Masengo Fidele, uyobora itorero rya FoursSquare     ,  Uwo ubuyobozi bwa ADEPR bwise  umunyamahanga ,bityo bigatuma bahitamo kumuhagarika batavuze.

Izi nshuti za hafi za Christian zikomeza zivuga ko  ni gihe yateguraga Concert ye babanje ku mugora cyane kuko byageze aho bashaka  guhagarika igitaramo , ariko akaba yari yarampaze kwishyura amafranga angana na 1000 000frw .

Christian ngo yanditse ibaruwa ndetse banamwemerera urusengero ariko arategereza araheba ,ayo makuru kandi akomeza avuga ko yasabye ubufasha nk’umwana wabo ngo akorere concert muri Dove  bakanga ahubwo bakamuca amafaranga we yabonaga ko ari menshi bitari bikwiye   ari nabwo yayatanze kuko ntayandi mahitamo yari afite.

Mu kiganiro umuramyi Christian Vedaste yagiranye uyu munsi taliki 06 Ukuboza 2022 n’ikinyamakuru isezerano.rw na Umwizerwa Tv , avuga ko bamubwiye ko ngo yasuzuguye ubuyobozi bw’itorero rya AdEPR ariko muri we akaba ntabyo yakoze ,ahubwo ko we atazi impamvu yahagaritse cyane ko nta barwa yabonye gusa ko ari kumva bivugwa  .

Umuhanzi Vedaste N Christian

Abajijwe icyo agiye gukora , yavuze ko we akomeje gusenga ko ahagaze neza mu gakiza , gusa ko adashaka kugira byinshi avuga mu itangazamakuru .

K’uruhande rw’umuziro yagize ati: “Mana yo mu ijuru ntamuziro no mu gihe yawumenya ko azihana ,ubuse koko nkubwire nguki? Ndi amahoro ndatuje.

Gusa yakomeje yemerera umunyamakuru w’isezerano.rw na UMWIZERWA TV ko inkuru yabaye kimomo ko ari kubera Concert yagombaga kuririmbamo ya Nyota Alfajili”yo mu Gatenga bakamubwira ko atagomba kuririmba, ubu butumwa nabwakiriye neza. Ati “gusa ibintu byose bivugwa ndabifata nk’ibihuha, njyewe ntakibazo nagiranye na Kristo.

Icyakoza izi nshuti za N Christian zikomeza zivuga ko uyu mu pasiteri uyobora itorero rya ADEPR  Gatenga Kanamugire Theogene ko ari umuntu adashobotse kandi akaba yanga itangazamakuru cyane.

Akaba kandi ngo yarahagaritse undi muvugabutmwa mari witabiriye igitaramo cya Holy Nation kuko nawe yavuze ko afite umuziro .Rero bakaba babona ko ariwe uri inyuma yihagarikwa rya Christian N Vedaste.

Ikinyamakuru isezerano .rw cyagerageje kuvugisha umuvugizi wa ADEPR Isae Ndayizeye na pasteur Kanamugire Theogene ntibyakunda ,kugeza dusohoye inkuru . twifuzaga kumenya koko niba ari ukuri bahagaritse Christian nicyatumye ahagarikwe , ndetse no kumenya niba koko bafata Bishop Masengo Fidele  nk’umunyamahanga ko ari umwe mu mpamvu yihagarikwa rya N Christian. Tuzakomeza kubakurikiranira mu gihe bazagira ibyo batubwira tuzabamenyesha mu nkuru yindi .

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x