Itsinda ry’Abaragwa rikora imirimo y’umusamaliya mwiza ryihanganishije abantu mu ndirimbo ziryoheye amatwi

Itsinda ry’Abaragwa rikora imirimo y’umusamaliya mwiza ryihanganishije abantu mu ndirimbo ziryoheye amatwi

Itsinda Abaragwa b’ijuru ryaboneye izuba muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye rikora ibikorwa byo gusura abarwayi kwa muganga, kwambika no kugaburira abashonje ryamaze gushyira hanze indirimbo enye zihimbaza Imana zikubiyemo ubutumwa buruhura abanyamibabaro.

Indirimbo iri tsinda ryashyize hanze, ni enye zirimo iyitwa “Nta hantu Imana itakura, Burya mu ijuru hari Imana itabara, Imana ikora ikintu ikizi, n’iyitwa Namuhisemo. Zikaba ziboneka ku rubuga rwabo rwitwa “Abaragwa Family TV” aho banateganya kuzikorera amashusho mu mwaka utaha wa 2023.

Perezida w’itsinda ry’Abaragwa SINDIKUBWABO Jean Claude mu kiganiro gito yagiranye na www.isezerano.rw ku bijyanye n’ibikorwa by’urukundo bakora yagize ati: ” Hari abo duha umuganda wo kububakira, gusura abarwayi kwa muganga, hari abo duha ibikoresho by’isuku, kugaburira abashonje, hari abo twishyurira amafaranga y’ishuri, hari imfubbyi turera, n’ibindi….”

Yongeyeho ko umurimo w’Imana ari mugari,  n’undi wese wumva yabiyungaho bagakorera Imana ngo ni karibu dore ko umuntu atanga uko yifite kandi byazabafasha no kongera ubushobozi bushingiye ku mikoro yabafasha mu gutegura ibitaramo, kugura ibyuma bya muzika n’ibindi….itsinda rikenera mu buzima bwa buri munsi.

Perezida SINDIKUBWABO yagaragaje ko bishimira ko mu gihe cyose bamaze bakorera Imana yabashyigikiye mu myigire yabo, inabaha ibyo gukora, ndetse bakaba baranakoze indirimbo 4 z’amajwi aboneraho no kubwira abantu ko badakwiye kwiheba bakiri mu Isi kuko mu ijuru hari Imana ishobora byose.

Ati:” Ndihanganisha abantu bumva ko bihebye, ni bihangane n’ubwo byaba bimeze bityo, hari Imana itabara, iyo umuntu yihanganye agahagarara neza, kuko inzira ijya mu ijuru ni inzira ifunganye ariko Imana ijya itanga ubutabazi ku wihanganye.”

Abagize iri tsinda bagaragaza ko, bazakomeza kwagura ibyo bakora bakaba banakora igitaramo cyo kubigaragaza, mu ivugabutumwa ryagutse mu biterane hirya no hino mu gihugu nkuko bagiye babikora i Musanze, ku Gisenyi, i Kirehe, i Kigali ari n’aho iri tsinda riri kubarizwa ubu, i Cyangugu, mu Karere ka Huye, i Nyaruguru, n’ahandi……

Itsinda Abaragwa ryatangiye gukora ibikorwa by’urukundo mu 2003, rigizwe n’abanyamuryango 8, magingo aya rimaze kugira 15, biyongeraho abandi 7 butegura kubiyungaho. Aba barimo abikorera, abakora mu nzego z’ubuyobozi  bw’inzego z’ibanze n’iz’ubuzima.

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x