Muri aka Karere ka Nyamasheke gaherereye mu Ntara y’Uburengerazuba, kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba mu karere ka Nyamasheke hafungiye umugabo w’imyaka 34, umugore we w’imyaka 27 na mukuru w’uwo mugabo , we ufite imyaka bikaba bivugwa ko yafatiwe mu rugo rw’uyu murumuna we amusambanyiriza umugore bamaranye amezi 2 bashyingiranywe.
Amakuru yatanzwe n’umwe mu baturanyi b’uru rugo yagaragaje ko mu masaa munani y’amanywa yo ku wa 4 Ukuboza 2022, Uwitwa Ndayisenga Jean Paul wo mu mudugudu wa Karambi, akagari ka Karengera mu murenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke, yafatiye mu buriri bwe umugore we Niyonsaba Valérie bakiri abageni, asambana na mukuru w’uyu Ndayisenga witwa Uwiremye Thomas, akamufata ari kumwe n’umugabo ngo witwa Daniel wo mu kagari ka Jarama mu murenge wa Gihombo ngo wari uje kumugurira igitoki.
Ati: “Bakimufata bamwicaranije n’uwo mugore kuri ubwo buriri, bamubwira ko natabaha amafaranga 300.000 bamwica, bamuha urupapuro yandika ko uyu murumuna we ayamugurije akazayamwishyura ku wa 8 U kuboza, akaba abahaye ingwate ya telefoni n’uruhushya rwe rwo gutwara imodoka, bakazabimusubiza ayabahaye.’’
Uyu mugabo Uwiremye Thomas ariko ngo yabonye n’ubundi ashobora kuhasiga ubuzima, ababwira ko bamusubiza telefoni ye agahamagara umugore we akayamuzanira aho gutegereza iriya tariki, kuko ngo babonaga bamwandikishije byarangiye barayimuha ngo amuhamagare bizeye amafaranga, aho kumuhagara ahamagara RIB ngo imutabare, babibonye na bo bahamagara polisi ngo ibatabare, ikibazo basaga n’abagize ibanga kigera hanze gityo.
Undi muturanyi wabo yavuze ko uyu mugabo yagambaniwe bamushakaho amafaranga, dore ko ngo murumuna we amaze iminsi amwikoma ngo yari agiye kumwicira ubukwe, kuko ngo yabukoze afunguwe, yari afite umugore n’abana 3 aramwirukana azana uyu bakiri abageni, mukuru we ngo akaba yarabwiraga kwa sebukwe w’uyu murumuna we ko uyu mukwe wabo wari warafungiwe ubwicanyi ashobora no kuzabicira umukobwa, bakaba nta muntu bashyingiye aho.
Ati: “Uriya ni mukuru we basangiye nyina. Byatubereye urujijo rukomeye kuko ubusanzwe mu myaka ya za 2014, uyu Ndayisenga Jean Paul yafunzwe ashinjwa kwica umusirikare bari baturanye wari waje gusura umugore we, afatanya n’undi n’ubu ugifunze, ngo bashaka imyenda n’ibikoresho bya gisirikare bazajya bibisha, we akaza gufungurwa mu buryo tutasobanukiwe ahita anirukana umugore wa mbere bari byaranye abana 3 azana uriya bamaranye amezi 2 gusa.”
Avuga ko ngo yababwiye ko yari ari muri santere y’ubucuruzi ya Karengera, ahuruzwa n’umugabo witwa Daniel wo mu kagari ka Jarama mu murenge wa Gihobo ngo wari uje kugura igitoki iwe ariko ndayisenga yamubwiye ko atari mu rugo.
Ngo ahageze abona umugabo amurungurikira mu cyumba, amubaza ukuntu amubwira ko adahari nyamara akamubona amurunguruka,undi ngo ahita aza yiruka, binjirana mu nzu basanga ni uwo mukuru we uri kumwe n’umugore we mu buriri,babafatira mu cyuho bari mu busambanyi.
Ati: “Urujijo rubirimo rero, ni uko uyu mugabo avuga ko yamuhuruje bari bamaranye imyaka 8 muri gereza, nyiri ruriya rugo akekwaho kwica umusirikare bari baturanye, uriya na we akekwaho kwica abana 2 bavaga inda imwe, bacuruzaga kuri santere y’ubucuruzi ya Jarama muri 2014, bagakurwa muri butiki nijoro mugitondo bagasanga imirambo yabo hafi y’iyo santere y’ubucuruzi, uriya mugabo agatabwa muri yombi akekwaho urwo rupfu, bagafunganwa, bagafungurwa, bagakomezanya ibikorwa bihungabanya umutekano bakunze kuvugwaho bombi, tukibaza uburyo ngo bafashe uriya bita umusambane, ngo yari aje kumugurira igitoki.’’
Ikindi ngo cyabateye urujijo,bituma bavuga ko kaba ari akagambane ariko inzego z’umutekano, ari izahurujwe n’uwo nyiri urugo, ari n’izahurujwe na mukuru we, zashyize muri pandagari umugore n’uwiswe umusambane we, umugabo agashaka kuzirwanya avuga ngo nibamurekere umugore bajyane mukuru we wenyine, ari bwo na we yahise ayurizwa bajyanwa bose, abaturage bakaba bategereje ukuri kw’iperereza.
Umukuru w’umudugudu wa Karambi, Murekeyishema Japhet, yabwiye itangazamakuru ko aya makuru, ari yo kandi bategereje iperereza riri gukorwa rya RIB.
Ati: “Tubona ari nko gupangirwa, kuko amakuru twamenye ari uko Ndayisenga yari yahamagaye mukuru we ngo aze amusure baganire, amwemereye anahamagara uriya basanzwe bafatanya mu guteza umutekano muke muri kano gace ngo aze kumufasha ibyo bapanze, kuko njye ubwanjye nahanyuze mbona ari iwe mu rugo, atigeze agera kuri santere y’ubucuruzi ya Karengera, nyamara akavuga ko ari ho yahurujwe ari, abatabaye bagasanga inzu ikingiye inyuma.’’
Yakomeje agira ati: “Ashobora kuba yarahageze bagahita bamukururira mu cyumba bamushakaho amafaranga, bigaragara ko ayafite, kuko basanzwe bazwi mu bugizi bwa nabi akabatinya akabatwara gahoro kugeza inzego z’umutekano zihageze zikabatwara bose, natwe dutegereje gukurwa mu rujijo ukuri nyako kukamenyekana.’’
Uwiremye bivugwa ko yafatiwe mu cyuho asambanya, asanzwe yigisha abantu imodoka, Niyonsaba Valérie ngo nta kazi afite kazwi, umugabo we Ndayisenga we ngo ni umukarani kuri santere y’ubucuruzi ya Karengera.
Uretse uyu mukuru we ibyabo bitarasobanuka, uyu Ndayisenga ngo yari anaherutse gukoresha umuntu iwe, aho kumwishyura amushyira mu nzu arakubita amugira intere amubwira ko nabivuga amwica, nyuma akoresha n’abandi basore 2 bamutemeraga ibiti, barangije abinjiza mu nzu ngo abagaburire, aho kubagaburira abajyana mu cyumba cye arabakubita na bo ngo basohoka ari intere, abo bose ngo akababwira ko nibabivuga bazisanga ari imirambo, baryumaho biza kumenyekana nyuma.
Mudugudu Murekeyishema akavuga ko uyu mugabo asanzwe ari igihazi,ari yo mpamvu n’ibi bakeka ko n’ibi kaba ari akagambane.
Sce: BWIZA.COM