DRC: Rwa ruzinduko rwa Papa Francis rwari rwarasubitswe rurashyize rugiye kuba

DRC: Rwa ruzinduko rwa Papa Francis rwari rwarasubitswe rurashyize rugiye kuba

Ibiro bishinzwe Itangazamakuru i Vatican mu biro bya Papa, byatangaje igihe umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Nyirubutungane Papa Francis azakorera ingendo z’iyogezabutumwa muri RDC na Sudan y’Epfo.

Ibiro bya Papa i Vatican, byatangaje ko Nyirubutungane Papa Francis azagera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu rugendo rw’iyogezabutumwa ruzatangirira muri Kinshasa tariki ya 31 Mutarama 2023 ndetse akarukomereza mu gihugu cya Sudan y’Epfo Tariki ya 5 Gashyantare 20223.

Urugendo rwa Papa Francis rwasubukuwe nyuma y’uko yigeze gusubika urwo urugendo yagombaga kugirira muri ibyo bihugu muri Kamena 2023. Icyo gihe Vatican news yatangaje ko Papa Francis yasubitse urugendo muri Kongo Kinshasa na Sudan y’Epfo kubera impamvu z’ubuzima bwe butari bumeze neza.

Nyirubutungane Papa Francis nagera i Kinshasa azagirana ibiganiro na Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, ndtse azanahura n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta (Societe civil) anabonane n’abahagarariye Ibihugu byabo muri icyo gihugu, bose abagezeho ubutumwa  yabageneye.

Vatican news yatangaje kandi Nyirubutungane Papa Francis, nagera mu gihugu cy’abaturanyi azaturira igitambo cya Misa mu gitondo kuri uwo munsi ku kibuga cy’indege cya Ndolo. Nyuma ya saa sita  azahura n’abahagarariye abagizweho ingaruka n’ihohoterwa ryakorewe abatuye mu Burasirazuba bwa Kongo Kinshasa, agirane nabo ibiganiro.

Tariki ya 2 Gashyantare 2023 urugendo rwe ruzakomereza muri Stade de Martyrs ahura n’ibyiciro bitandukanye birimo urubyiruko, abarimu bigisha abategurwa guhabwa amasakaramentu (cathechistes).

Nyuma ya sita azahurira mu isengesho muri cathederale notre d’Ame du Congo n’Abasaseridoti, abitegura guhabwa isakatamentu ry’Ubusaseridoti (diacres) ndetse n’abiga muri za seminari.

Nyirubutungane Papa Francis azasoza urugendo rwe rw’iyogezabutumwa ahura n’Abepisikopi Gatolika mu Biro by’inama nkuru yabo tariki ya 3 Gashyantare, ubundi akomereze urugendo muri Sudan y’Epfo aho azagera Tariki ya 5 Gashyantare 2023.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x