Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yatorewe kuba Prezida w’Inama nkuru y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda asimbuye Musenyeri Philippe Rukamba, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare wari umaze imyaka itandatu ayoboye iyi nama.
Inama y’Abepiskopi Gatolika yateranye kuva kuwa 29 Ugushyingo kugeza kuwa 2 Ukuboza 2022, niyo yatorewemo abayobozi bashya muri manda y’imyaka itatu.
Musenyeri wa Diyosezi ya Ruhengeri, Vincent Harolimana yatorewe kuba umuyobozi wungirije, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wa Diyosezi ya Nyundo na Musenyeri Edouard Sinayobye wa Diyosezi ya Cyangugu batorerwa kuba abajyanama.
Biteganyijwe ko Cardinal Kambanda wabaye Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda ahita afata umwanya w’umuvugizi wa Kiliziya Gatolika. Ni umwanya utorerwa kuri manda y’imyaka itatu yongerwa inshuro imwe.
Musenyeri Kambanda yavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arkidiyosezi ya Kigali. Kuwa 25 Ukwakira 2020 nibwo yagizwe Cardinal, aba umunyarwanda wa mbere ugeze kuri uru rwego.
Amashuri abanza yayigiye i Burundi no muri Uganda, amashuri makuru ayakomereza muri Kenya. Yarangije amasomo ya Tewolojiya mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare.
Mu ruzinduko rwamaze iminsi ibiri Papa Yohani Pawulo II yagiriye mu Rwanda mu 1990, ku wa 8 Nzeri nibwo yahaye ubusaserdoti abadiyakoni 31, mu misa yabereye i Mbare, ni mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.
Barimo 25 bo mu Rwanda na batandatu bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Benshi muri bo ubu ntibakiriho, ariko mu bakiriho harimo babiri babaye abasenyeri. Abo ni Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Kambanda n’Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Harorimana Vincent.
Agihabwa ubusaserdoti, Musenyeri Kambanda yatangiriye ubutumwa bwe nk’umwarimu akaba n’ushinzwe amasomo mu iseminari Nto ya Ndera i Kigali.
Kuva mu 1993 kugeza mu 1999 yagiye gukomereza amasomo muri Kaminuza i Roma, ahakura impamyabushobozi ihanitse muri Tewolojiya. Kuva mu 1999 kugera mu 2005 yabaye umuyobozi wa CARITAS ya Arkidiyosezi ya Kigali, aba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali.
Yabifatanyaga no kwigisha mu iseminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba n’umuyobozi wa Roho mu iseminari Nkuru ya Rutongo. Kuva 2005 kugeza 2006 yabaye umuyobozi wa seminari Nkuru ya Kabgayi, mu 2006 kugera 2013 yagizwe Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.
Ku itariki ya 3 Gicurasi 2013 nibwo Papa Francis yamutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo. Intego ye ni “Ut vitam habeant” bivuze ngo ‘Bagire ubuzima’.
Mu Ugushyingo 2018 nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yemereye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa wayoboraga Arkidiyosezi ya Kigali, kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, amusimbuza Musenyeri Kambanda Antoine, wanayoboraga Diyosezi ya Kibungo.
Ibirori byo kumushinga iyi Arkidiyosezi ku mugaragaro byabereye kuri Stade Amahoro ku wa 27 Mutarama 2019.
Sce: IGIHE