Ku Itorero rya ADEPR Muhoza riherereye mu Mujyi wa Musanze kuri uyu wa Gatandatu no Kucyumweru taliki ya 26-27/11/2022 habereye igitaramo cyateguwe na Chorale Urukundo mu rwego rwo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 imaze ibayeho, cyari cyatumiwemo Chorale Iriba yo mu Rurembo rwa Huye, Paruwasi ya Taba, ku Itorero rya ADEPR Taba mu Mujyi wa Huye.
Muri iki gitaramo, Chorale Iriba iri muzimaze gutera imbere mu rwego rw’imiririmbire, imicurangire, ikoranabuhanga n’ibindi…..yakigiyemo yitwaje ibikoresho bya muzika bihambaye birimo Mixer Digital ishobora gufata amajwi y’igitaramo kiri kuba (live recording)mu majwi meza, inatwara itsinda ry’abafata amajwi n’amashusho kugirango ivugabutumwa rinyuzwe ku rubuga rwayo rwa YouTube, rigere no ku bandi batuye hirya no hino ku isi.
Ku ikubitiro nk’uko isanzwe ibigenza aho yagiye, Chorale Iriba igitaramo cyo Kuwa Gatandatu yakinyujije kuri YouTube yabo nta bisitaza byari byakaje, (Iriba Choir Rwanda) aho cyari kiri kurebwa n’abari hagati y’abantu 100-200. Igitaramo cyo ku cyumweru nacyo yari yiteguye kukinyuza kuri YouTube kirimo kuba (Live streaming) ariko baje gutungurwa n’amabwiriza ababuza gufata amashusho y’igitaramo bitewe n’uko ngo Chorale Urukundo yari iri gufata nayo, amashusho y’indirimbo mu buryo bwa live, yanga ko ahita ajya hanze. Ibyo yabibuzaga ariko, hari indi YouTube iri kubinyuzaho live byose itavanguye ibyanateye bamwe mu baririmbyi kubyibazaho.
Chorale Iriba, yasabye ko yakwemererwa gufata amashusho yayo gusa, nk’urwibutso ubwo iraba iri kuririmba, ariko irabyangirwa ndetse barayitsembera. Ufata amashusho yakwa Camera, aranasohorwa. Ibi bisitaza byose, Chorale “Urukundo” yabizanye, nyamara iri gukoresha amajwi meza ava mu byuma bya muzika Chorale Iriba yari yazamukanye i Musanze.
Amakuru ava muri bamwe mu bagize umuryango mugari wa Chorale Iriba, ni ay’uko batashimishijwe n’ibyakozwe na Chorale Urukundo y’i Musanze, ariko bo ngo bahisemo gukomeza kuyerera imbuto baririmbana ibikomere mu mutima, Imana irabashoboza ivugabutumwa barikora neza.
Perezida wa Chorale “Urukundo” NTEZIYAREMYE Filipo mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa www.Isezerano.rw wanitabiriye iki Gitaramo, yamubwiye ko kubuzwa gufata amashusho byabayeho, yewe babiganiriye n’ubuyobozi bwa Chorale Iriba, kandi ko byaturutse mu bagiteguye, aboneraho gusaba imbabazi abo byakomerekeje.
Ati:” Ikibazo barakitubwiye! Kubera ko twari turi gufata amashusho y’indirimbo, abagitegura basanze camera zari zirimo ari nyinshi, bashobora gufata ibyabo bagafata n’ibyacu, hakagira ababisohora mbere dore n’ab’aha i Musanze bari bahari, abari bari gukoresha amatelefoni, biba ngombwa ko tutamenya ababo n’abatari ababo. Icyo ni cyo cyatumye ubishinzwe abasaba ko babinoza kuko mbere y’uko biba ntabwo bari babimenyesheje.”
Uyu muyobozi wa Chorale Urukundo, umunyamakuru yamubajije impamvu Chorale Iriba yabujijwe gufata amashusho yayo gusa igihe yari kuba igeze ku ruhimbi, kimwe n’icyo kuba ufata amashusho wayo yaratswe Camera, yasubije ko atabimenya, ahubwo byabazwa uwari ushinzwe gutegura iki gitaramo.
Uwari uwashinzwe gutegura iki gitaramo, ku isonga hari uwo bakunze kwita Kanuma, ukoresha nimero ya Telefoni yanditse kuri Frederic NZAMWITAKUZE, iyi nkuru itegurwa umunyamakuru yamuhamagaye, aramwibwira, undi umusubiza ko ahuze yamwemerera bakaza kuvugana ku isaha bombi bemeranyijweho. Iyo saha yaje kugera, umunyamakuru aramuhamagara, telefoni igacamo undi nta yitabe, bigeze aho akajya ayikupa. Byakomeje muri uwo mujyo mugihe cy’amasaha atatu nyuma y’igihe twari twemeranyijwe. Igihe azabonekera, uruhande rwe ku byabaye muri iki gitaramo, ruzongerwa muri iyi nkuru.
N’ubwo bimeze bityo bwose, Perezida wa Chorale Urukundo yagaragaje kwisegura ku baririmbyi ba Chorale Iriba baba barakomerekejwe n’ibyabaye.
Ati:”Niba hari ufite umutima wakomeretse, yihangane iyo wateguye ibirori, haba ibyiza, hari abashima, hari abagaya.”
Chorale Urukundo yari yatumiye Chorale Iriba, imaze imyaka 25 ibayeho yatangiye ifite abaririmbyi 14 ubu imaze kugira abasaga 120. Bimwe mu byo bagezeho birimo gukora ivugabutumwa mu Rwanda no hanze yarwo, gutangira abantu mituweri, gusurura abarwayi mu bitaro, koroza inka abaturage, ikaba ifite n’indirimbo ziri kuri alubumu 2 z’amashusho n’imwe y’amajwi.
Indi nkuru bijyanye mwayisanga hano https://isezerano.rw/?p=578
Chorale Iriba yabyiniye Imana karaha n’ubwo hari ibitaragenze neza
Iyo bumvikana uko gahunda zizaba ziteye mbere ntakibazo cyari kubaho
Kandi muri uyumurimo icyambere ni
Ukwamamaza ubutumwa bwa Yesu
Ndumva rero kuba hari ibishobora guhinduka kubera gahunda zihari ndumva bitasenya urukundo bafitanye
Ahari abantu ntihabura urunturuntu. Icyangombwa abantu bajya baganira mbere y’igihe kuri gahunda zihari.