Mu Karere ka Nyanza, itorero rya EAR Paruwasi Bugina riherereye mu Murenge wa Muyira rikoreraho umushinga RW0378 uterwa inkunga na Compassion Internationale, ryatangije umushinga witwa “Survival and Early Childhood Program” ugamije kwita ku buzima bw’umubyeyi kuva agisama, yanabyara agakomeza kwitabwaho mu gihe cy’umwaka umwe akabona gusimbuzwa undi, naho umwana yabyaye agafashwa kuva avutse kugeza yujuje imyaka itatu.
Muri uyu mushinga umubyeyi utwite azajya ahabwa ibizamufasha kubyara neza, birimo ibiribwa, ibiryamirwa, imyenda y’umwana, ubwishingizi bw’ubuzima n’ibindi……mugihe umwana nawe navuka, azajya aba ari mu bafashwa n’uyu mushinga wa RW0378.
Ababyeyi bahereweho, ni 15 barimo abasengera muri iri torero rya EAR Paruwasi ya Bugina n’abandi baturage batahasengera, bose babarizwa mu kiciro cya cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe. Bagaragaje ko bishimiye uyu mushinga kuko ngo watangiye kubahindurira imibereho myiza, bashingiye ku bikoresho bahawe bibafasha kwitegura kubyara neza.
Umwe yagize ati:” Uyu mushinga, waje batubwira ko bafata umubyeyi utwite kuva ku mezi atatu kugera kuri atandatu, ubwo najye nibonyemo. Ndawushimira ibyiza rwose maze kuwubonamo. Imibereho yacu nk’ababyeyi batwite yarahindutse kuko badufashije, baduha za matora, n’inzitiramibu. Mbese Imana ibahe umugisha kuko nzabyara umwana, akaryama n’ahantu heza.”
Undi yagize ati:” Uyu mushinga tutarawuzamo, mu rugo ibyo kwita ku buzima bw’umubyeyi utwite n’umwana ntabwo byagendaga neza, kubera ubushobozi buke. Ariko ubu meze neza n’uwo ntwite, kuko ari indyo yuzuye ndayibona kandi ku gihe, nkaryama heza, ndishimye!”
Umuyobozi w’imishinga iterwa inkunga na Compassion Internationale mu Turere twa Ruhango na Nyanza BAHATI Yusuf avuga ko bari basanzwe bafasha abana bari hagati y’imyaka itatu n’itanu, ariko baza kubona ko abana b’impinja n’abagore batwite nabo bahura n’ibibazo, kandi bitakemurwa bakabura ubuzima babona babona gutangiza uyu mushinga.
Umuyobozi w’imishinga iterwa inkunga na Compassion Internationale mu Turere twa Ruhango na Nyanza BAHATI Yusuf
Ati: ”Ugiye kubungabunga umwana ubundi, ubitangira bakimutwise! Noneho akavuka, tukamukurikirana avutse kugeza ku myaka itatu kuko hagati aho haba hari ibibazo byinshi by’uko umwana dushobora kumubura. Tuyitezeho kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara n’uwabana bapfa bavuka.”
Yakomeje avuga ko iyi gahunda banayitezeho kugabanya imirire mibi n’igwingira, mu karere ka Nyanza riri ku ijanisha rya 34.2%, bityo ababyeyi bakaba basabwa kugira uruhare muri iyi gahunda cyane cyane ab’abagabo kugirango igere ku ntego zayo neza kandi bakabyara abo bashoboye kurera.
Mu gutangiza uyu mushinga umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage KAYITESI Nadine yashimye cyane uruhare amadini n’amatorero agira mu kuzamura igipimo cy’imibereho myiza y’abanyarwanda byumwihariko mu karere ka Nyanza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage KAYITESI Nadine yashimye cyane uruhare amadini n’amatorero
Ati: “Iki gikorwa cy’amadini n’amatorero turagishima cyane, kuko inzego za Leta ntabwo twagera kuri byinshi tutabifashijwemo n’aba bafatanyabikorwa by’umwihariko mu kurengera umwana kuko niwe Rwanda rwejo. Umuturage wacu, ni we mukristu wabo! turabasaba gukomeza kudahera mu nsegero, kiliziya n’imisigiti gusa, Ahubwo bakaza kudufasha mu bibazo byose bibangamiye imbereho myiza bakabigiramo uruhare bahereye ku miryango, abakritu babo, bakajya no mu baturage.”
Kuri iri torero rya EAR Paruwasi Bugina, umushingwa wa RW0378 uhakorera, ufasha abana 246 barimo abahungu 137 n’abakobwa 109. Ababyeyi 15 batangiranye n’uyu mushinga, bahawe matera n’inzitiramibu bifite agaciro k’amafaranga y’ u Rwanda angana n’ibihumbi magana atandatu na makumyabiri na bibiri (622,000 Frw). Iri torero, kugeza ubu risengeramo abakristu basaga 1800, babarizwa mu makanisa 8.
Compassion Internationale nk’umuryango wa Gikristu, mu Rwanda ukorana n’amatorero mu turere twose uko ari 30. Ifasha abana basaga 133,000, ikanafasha n’ababyeyi batwite bagera ku 1334. Mu karere ka Nyanza ifasha abana 1739 kugeza ubu, babarizwa mu matorero 7 afitanye ubufatanye nayo. Aho ibafasha kuva mu ngoyi y’ubukene mu izina rya Yesu, binyuze mu nkingi 4 ari zo: “Ubuzima, Ubukungu, Ubugingo, n’imibanire myiza n’abandi.”
Ababyeyi bafite aho bazajya baryamisha abana
Ababyeyi barishimira ibikoresho umushinga wa wabahaye
Abakozi b’umushinga, abana ngo bazabitaho neza