Chorale Iriba igiye gutaramira i Musanze mu ivugabutumwa rizagaragaramo ubuhamya bw’imirimo y’Imana

Chorale Iriba igiye gutaramira i Musanze mu ivugabutumwa rizagaragaramo ubuhamya bw’imirimo y’Imana

Chorale Iriba isanzwe ibarizwa mu Itorero rya ADEPR, Ururembo rwa Huye muri Paruwasi ya Taba mu Mujyi wa Huye, yamaze gutangaza ko kuwa 26 Ugushyingo 2022, yo izataramira abatuye i Musanze mu ivugabutumwa ry’ijambo ry’Imana n’indirimbo zizagaragaramo bamwe mu baririmbyi bagiye bamenyekana.

Iri vugabutumwa ni iry’iminsi ibiri, rikazabera ku Itorero rya ADEPR  Muhoza mu Mujyi wa  Musanze kuko rizatangira kuwa 26 Ugushyingo 2022, risozwe kuwa 27 Ugushyingo 2022, ari nabwo Chorale Iriba izongera kugaruka aho isengera mu Mujyi wa Huye.

Perezida wa Chorale Iriba, bwana Muhire Protogène yabwiye www.isezerano.rw ko, uru ari urugendo bagiyemo biteguye guhamiriza abantu ko hari Imana ishobora byose, ikiza kandi igatanga ubugingo buhoraho.

Yagize ati: Ikintu twiteze, ni uko imitima yacu n’iyabo dusanze izahembuka ku bwo gukora ruriya rugendo. Twararusengeye, twizeye ko Imana izabana natwe. Hazaba harimo ubuhamya bwinshi,  bujyanye n’uko umuntu azajya afashwa akibuka imirimo n’ibitangaza Imana yamukoreye. Buriya ubuhamya nabwo, bufasha imitima y’ababwumva. Ubwabyo, ni ukugaragaza ko Imana yamukomeje, hanyuma uburyo yamukomejemo nabwo bukamufasha gukomeza abandi.”

Perezida Muhire, abajijwe ku baririmbyi bagiye bamenyekana kera niba bazaba bahari, yasubije ko bose bazaba bahari.

Ati:” Abaririmbyi bacu bose bazaba bahari.  Si navuga ngo uwakunzwe cyane kurusha abandi kuko buri wese akora mu gihe cye ! ariko yaba abayibayemo kera, uyu munsi wenda bakaba batagikorera i Huye, abakunzwe mu bihe byabo, n’abandi bakunzwe uyu munsi ku bw’igikundiro Imana yahaye Chorale nabo ubwabo, bose tuzaba turi kumwe kandi bariteguye bameze neza.”

             Perezida wa Chorale Iriba “Muhire Protogène “(uri gucuranga guitar hagati)

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko,  abantu bakwiye kumenya ko Yesu akiza, kandi uko yakoraga kera na n’uyu munsi ari ko akiri. Aba ngo bakwiye gutegura imitima yabo, ubundi bakakira Yesu kristu nk’umucunguzi, bakamuharira byose akaba ari we ubikora.

Mu bandi basabaherekeza, harimo abafatanyabikorwa ba Chorale Iriba, Ev Raymond Twahirwa ufite ubuhamya bw’uko Yesu yamukuye mu biyobyabwenge, ubu akaba ari umugabo w’umuganga uhamya Yesu, utibagiwe n’ Umushumba w’ Ururembo rwa Huye Rev Past. NDAYISHIMIYE Tharcisse.

Chorale Iriba ijyanye i Musanze indirimbo nshyashya zirimo iyitwa “Wa munsi wageze” n’izindi zagiye zikundwa nka “Uri Uwera”, “Icyampa”, “Jehovah Shamah”,  “Yesu arakenewe”, “Ntakibasha” , “Urakomeye”, “Witinya” benshi bahimba  “Yakobo” n’izindi nyinshi…….yagiye imenyekanaho.

Kugeza ubu, Chorale Iriba ifite album 3 z’indirimbo z’amashusho na 4 z’indirimbo z’amajwi . Izi ziyongeraho n’indi zigiye ziri ku mbuga nkoranyambaga zayo nka Youtube.  Nta gihindutse, nyuma y’igitaramo gikomeye bakoreye muri Kigali bamurika alubm bitiriye indirimbo ya “Jehovah Shamah”, umwaka utaha  bazongera gukora nka cyo, ariko cyo kizabere mu Mujyi wa Huye.

Chorale Iriba, mu Rwanda iri muri zimwe mu zikunda gukora ivugabutumwa hanze yaho isengera.

Nyuma y’uko icyorezo cya Coronavirus gicishirije make, Chorale Iriba yagiye mu Karere ka Nyanza, ijya mu Karere ka Nyamagabe, ijya mu Karere ka Rubavu, ijya i Mugombwa mu Karere ka Gisagara, ijya ahitwa i Kiravumba muri Huye,  mu cyumweru gitaha kuwa 26-27 Ugushyingo 2022 ikazaba iri i Musanze ku itorero rya Muhoza mu Mujyi wa Musanze rwa gati aho iri vugabutumwa rizatambuka live ku mbuga nkoranyambaga za Chorale mu mashusho y’uruhehemure kuri YouTube Channel “Iriba Choir Rwanda”. Kuyisura ubu, no gukanda ahanditse Subscribe no ku kazogera, ni bimwe mu byafasha uwifuza kuzareba iri vugabutumwa kuko niritangira azahita abona ubutumwa bumumenyesha.

Chorale Iriba, isanzwe ifite abaririmbyi bari mu Rwanda no hanze yarwo, bagera ku 160.

Ev. TWAHIRWA Raymond Imana yakuye mu biyobyabwenge azajyana na Chorale Iriba mu ivugabutumwa i Musanze
     Umushumba w’Ururembo rwa Huye Rev Past. NDAYISHIMIYE Tharcisse azaherekeza Chorale Iriba
            Chorale Iriba ifite abaririmbyi benshi Imana yahaye impano mu kuririmba

                        Abaririmbyi ba Chorale Iriba bararirimba bakizihirwa
                                 Chorale Iriba yakunzwe mu ndirimbo “ICYAMPA”
                 Chorale Iriba ifite abafatanyabikorwa bafatanya mu bikorwa byose 
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x