Huye:  Bakoresheje umuhini babiri barakekwaho kwica itegeko rya gatandatu mu y’Imana bakambura moto n’ubuzima umumotari 

Huye:  Bakoresheje umuhini babiri barakekwaho kwica itegeko rya gatandatu mu y’Imana bakambura moto n’ubuzima umumotari 

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye abagabo babiri bakekwaho kwica umumotari bakamutwara moto ye mu ntangiriro z’uku kwezi.

Muri Bibiliya kuva 20:1-17, muri iki gice niho hagaragaramo itegeko rya gatandatu ribuza abantu kwica abandi, rikaba ari rimwe mu mategeko 10 y’Imana.

Abakurikiranyweho ibyo byaha, barimo uw’imyaka 42 n’uwa 20. Bakekwaho kuba baragikoze mu ijoro ryo ku wa 4 Ugushyingo mu ishyamba rya RAB ahitwaga muri ISAR Rubona, mu Murenge wa Rusatira, Akarere ka Huye.

Uwo bakekwaho kwica ni umusore w’imyaka 23 y’amavuko, nk’uko ubushinjacyaha bwabitangaje aho ngo bamukubise umuhini n’umupanga baramwica moto ye barayitwara.

Mu ibazwa ryabo, umwe yavuze ko bamuhamagaye saa mbiri z’ijoro ngo aze abatwaze imizigo kuri moto yahagera mugenzi akamukubita umuhini mu mutwe akikubita hasi, undi na we agahita amukubita umupanga mu mutwe bakamwica kuko bashakaga iyo moto ngo bajye bayikoresha.

Nyuma yo kumwica ngo umurambo barawutabye uza kuboneka nyuma y’iminsi ibiri, ni ukuvuga ku wa 6 Ugushyingo 2022.

Icyaha cy’ubwicanyi n’ubujura bukoreshejwe intwaro bakurikiranyweho biramutse bibahamye,amategeko agaragaza ko bahanishwa buri wese igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Sce: IGIHE

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x