Ubuyobozi bw’ishyaka rya PL (Parti Liberal) riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, ryatangaje ko ryatunguwe n’umuyoboke waryo wari usanzwe ari umudepite mu Nteko ishinga amategeo y’u Rwanda umutwe w’Abadepite.
Ibi iri shyaka, ryabigarutseho kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2022 ribinyujije kuri Visi Perezida waryo Depite Théogène Munyangeyo, agaragaza ko batunguwe n’imyitwarire y’umunyamuryango wabo, Mbonimana Gamariel weguye mu Nteko ishinga amategeko, asaba imbabazi ku byabaye.
Ni nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida Paul Kagame yavuze ko yabonye raporo ya Polisi igaruka ku mudepite yafashe atwaye imodoka “yanyoye, bapimye, igipimo cyari kigiye guturika.”
Muri Bibiliya, mu gitabo cy’imigani 20:1-30 havuga ko Vino ari umukobanyi, Inzoga zikukubaganisha, kandi ushukwa na byo atagira ubwenge. Ibi nibyo bisa nk’ibyabaye kuri Depite Mbonimana Gamariel waje guhita anegura mu Nteko, ndetse atangaza ko aretse inzoga burundu dore ko umugore we yari yaranamuburiye kuzireka zitaramukubaganisha nkuko Bibiliya ibivuga.
Visi perezida wa PLDepite Théogène Munyangeyo yagize ati: ” Nta na rimwe twari twarigeze tumubona anywa inzoga. Rimwe na rimwe nkanamwinginga nti ariko se wanyoye ka divayi gakeya, nti buriya abanyarwanda baravuga ngo uyikura mu kibindi ikagukura mu bagabo, ariko fataho gake ntacyo kazagutwara, ati ‘reka reka! nari nsanzwe muzi muzi anywa Fanta Orange n’amazi “
Ubuyobozi bw’iri shyaka, bwanasabye imbabazi abanyarwanda, ndeste bunagaragaza ko ko ngo bikwiye ko abari mu nteko bakwiye kujya bakorana, bakamenya imyitwarire y’abayirimo kugera ku rwego rw’isibo