Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard yitabiriye ibirori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 25, Umushumba wa Kiliziya Gagolika Diyosezi ya Butare Musenyeri Filipo Rukamba amaze arobanuriwe kuyiyobora.
Minisitiri Ngirente yashimye uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu bikorwa by’uburezi, imibereho myiza y’abaturage, ubuzima, ubumwe n’ubwiyunge, n’ibindi….aboneraho gusa ko amadini n’amatorero yakomeza kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo ,bikibangamiye iterambere n’imibereho myiza y’abaturage
Yagize ati:’ Mu gihe twizihiza Yubile nk’iyi tuboneyeho umwanya wo kongera gushimira Kiliziya Gatolika, kuko ari umufatanyabilorwa mwiza wa Leta y’u Rwanda. Ndaboneraho kandi gusaba Kiliziya n’amadini n’amatorero muri rusange gukomeza kugira uruhare rugaragara mu mibereho y’abanyanwanda cyane cyane mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za guverinoma y’u Rwanda ziteza imbere igihugu. Mwarabigaje, mutwereka ko mubishoboye, kandi gihugu cyacu kizakomeza gutera imbere”
Ku itariki ya 12 Mata 1997 nibwo Musenyeri Filipo Rukamba yagizwe na Papa Yohani Pawulo II, umwepisikope wa Diyosezi ya Butare. Yabatijwe ku wa 29 Kamena 1948, yiga amashuri abanza i Rwinkwavu, i Rulindo, Rwamagana n’i Zaza.
Mu 1961 yagiye kwiga mu Iseminari Nto ya Kabgayi, mu 1965 yinjira mu Iseminari yitiriwe Mutagatifu Pawulo ya Kigali kurangiza amasomo ye ajyanye n’Ikilatini n’Ikigereki.
Nyuma yaho ku wa 14 Nzeri 1968 yagiye kwiga muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda akurikirana amasomo ya filozofiya na tewolojiya, ahabwa ubupadiri ku wa 2 Kamena 1974 na se wabo Musenyeri Bigirumwami Aloys.
Mu 1976 Rukamba yoherejwe i Roma kwiga amasomo ye ya kaminuza aho by’umwihariko yanditse igitabo ku mateka ya Mutagatifu Sipiriyani no ku guhorwa Imana.
Yagarutse mu Rwanda akomereza ubutumwa muri Paruwasi ya Rukoma muri Diyosezi ya Kibungo. Kuva mu 1983 kugeza mu 1991 yabaye umuyobozi wa Seminari Nto ya Zaza, mu 1991- 1992 yoherejwe i Kabgayi aho yari ashinzwe ubuzima bwa Roho z’abiga mu Iseminari.
Kuva mu 1992 yabaye Padiri Mukuru kuri Diyosezi ya Kibungo, mu 1995 aba umwarimu w’iyobokamana muri seminari Nkuru ya Nyakibanda. Ku wa 18 Mutarama 1997 nibwo yabwiwe ko agiye kugirwa Musenyeri abihabwa ku wa 12 Mata 1997 na Musenyeri Sibomana Joseph muri Katedarale ya Butare.
Diyosezi Gatolika ya Butare iyobowe na Musenyeri Philippe Rukamba yubatswe ku wa 11 Nzeri 1961 nka Diyosezi ya Astrida na Papa Yohani wa XXIII, nyuma yaje kwitwa Diyosezi ya Butare ku wa 12 Ugushyingo 1963 na Papa Pawulo wa VI.