Mu Karere ka Nyamagabe, bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, baravuga ko hakiri bamwe mu baturage bakizana ibisitaza imbere yabo by’umwihariko mu mutima, bikabakomeretsa nko kuboneshereza imyaka mu murima, kubigambaho kw’abafunguwe barakoze Jenoside, n’ibindi…..
Ijambo “ibisitaza” rigaragara no muri Bibiliya, aho ivuga ko bitazabura kuza, ariko ababizana bazabona ishyano.
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo muri aka Karere ka Nyamagabe babigaragaje ubwo basozaga ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubumwe n’ubudaheranwa
Ibi babihera ku kuba ngo muri iki gihe umubare munini w’abari bafungiye kugira uruhare mu byaha byakozwe muri Jenosde, bari kugenda bafungurwa bitewe n’igihe bari barakatiwe.
Aba bafungurwa, ngo hari ubwo baza batarateguwe, batazi aho igihugu kigeze kiyubaka, bamwe bagatangira kubwira abarokotse Jenoside amagambo abakomeretsa. Kandi ngo, bo hari intambwe bari bamaze kugeraho biyubaka.
Uwitwa MUKANKUSI Marie Immaculée wo mu Murenge wa Cyanika yagize ati:” Hari abantu bagifite ingengabitekerezo, babwira abantu amagambo abakomeretsa! Bidutera ibibazo ugasanga turahangayitse, turahungabanye. “
Undi yagize ati:” Ibitubangamiye muri Nyamagabe, ni uko abantu bafunguwe, bagera hanze bavuga ko barenganye. Aravuga ati njye narafunguwe, igihano narakirangije, icyo nshaka kwiyunga namwe ni iki?ugasanga rero nkatwe twacitse ku icumu,biratubangamiye kandi nyara twebwe, dushaka kuganira nabo.”
Aba barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, bagaragaza ko hari na bamwe muri bo bangirizwa imitungo nk’aho hari abaragira mu myaka yabo.
Ati:” Nk’amashyamba usanga bagenda bayangiza, hari ahantu hakigaragara abantu badashaka gusubiza ibyo bangije. icyo rero ni ikintu gikomeye cyane, kandi nti bahindukire ngo bansabe imbabazi abo bangirije imitungo.”
Kuri izi mbogamizi bafite, Visi Meya ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyamagabe HABIMANA Thadée avuga ko babizi kandi banateguye uburyo bwihariye mu kubikemura. Cyane ko ngo no mu kwezi k’ubumwe n’ubwiyunge bagira buri mwaka, kubasigira umusaruro n’amasomo y’ibyo bakwiye gushyiramo imbaraga
Yagize ati:” Ni ikibazo kitari mu karere kacu gusa, ariko nyine ni ikibazoz gishingiye ku mateka. ubu rero turimo gushaka uko twajya twigishiriza muri gereza abagiye gutaha dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu. Mu kurwanya ingengabitekerezo, icya mbere cyo ni uko abaturage bagomba kumenya ko ari icyaha. Uku kwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa, kudusigiye umusaruro. Twari dufite abantu benshi bari baragiye binangira, ariko uku kwezi kwaduhaye amakuru mashya y’uko kwiyunga bishoboka.”
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi i Nyamagabe, n’ubwo hari ibikibakomeretsa, bashima ibikorwa mu kwezi ku bumwe n’ubwiyunge birimo kubaha ubufasha butandukanye nk’ubw’biribwa, amatungo magufi y’ingurube, guhingira uwararanywe n’ihinga n’ibindi……babona nk’umusaruro w’ubumwe n’ubwiyunge muri aka karere. Abakomeje gukor ibikorwa byimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, bakomeje kubishimirwa, basabwa no gukomeza kugira uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda.