Hari mugitambo cy’Ukaristiya ku cyumweru, imbere ya Basilika yitiriwe Mutagatifu Mariya i Collemaggio muri Aquila, Papa Fransisiko yashimiye abantu bose, barimo abayobozi bo munzego bwite za Leta, abakorerabushake, abanyamategeko ndetse n’inzego z’umutekano bateguye bakanagirira uruzinduko mu mujyi w’Aquila mubutaliyani.
Muri urwo rugendo rw’abayobozi b’uButaliyani, Papa yafashe umwanya yerekana ikibazo cy’abantu ibihumbi icumi bo muri Pakisitani bavuye mu ngo zabo kubera umwuzure ukabije, wibasiye icyo igihugu. Mu gihe cy’indamutso ya Marayika Papa Fransisko , yavuze ko “ari ibyago bikaze.”
Ati: “Ndashaka kwizeza abanya Pakisitani ko mbari hafi, bitewe n’umwuzure wibasiye igihugu cyabo. Ati kandi Ndasabira abantu bose bagizweho ingaruka n’umwuzure, barimo inkomere n’abavanywe mu byabo. Mu gusoza yabijeje ubutabazi bwihuse. ”
Pakisitani yasabye ubufasha mpuzamahanga, kubeko umubare w’abahitanwa n’umwuzure ukomeje kwiyongera muri icyo gihugu giherereye mu manjyepfo y’umugabane wa Aziya.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire y’ibiza cyavuze ko abantu barenga 1.000 bishwe kuva muri Kamena biturutse ku mvura nyishi. Imyuzure ikaba yaratumye abaturage ibihumbi icumi bava mu byabo mu majyaruguru ya Pakisitani.
Minisitiri w’imihindagurikire y’ikirere muri iki gihugu yavuze ko mu gihe cy’icyumweru gishize imyuzure yatewe n’imvura ikabije muri iki gihugu yagize ingaruka ku bantu barenga miliyoni 30, avuga ko ari ikibazo cyatewe n’ihindagurika ry’ikirere.