Ibi babisabye Mu gihe umubare w’abahitanwa n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi muri Pakisitani ukomeje kwiyongera kuko umaze kurenga 1.000, ni mugihe na Guverinoma itangaza ko ari ikibazo kihutirwa mu gihugu, aba basenyeri bo muri Pakisitani barahamagarira abantu bose bafite ubushake muri iki gihugu gutanga ubufasha, batanga inkunga kubagizweho ingaruka n’imyuzure.
Abantu bagera kuri miliyoni 33 hirya no hino muri Pakisitani bagezweho n’ingaruka z’imvura ikabije mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, aho benshi bapfuye abandi bagakomereka, amazu arasenyuka, imyaka yari ihinze kubutaka irangirika, ndetse n’imigezi munini yo muri iki gihugu irarengerwa.
Kugeza ubu Amakuru aheruka gutangazwa yerekana ko abantu 1,136 bamaze guhitanwa n’umwuzure, abarenga 1400 barakomeretse kuva muri Kamena, imvura nyishi itangiye kugwa, bikaba bivugwako iyi mibare nayo ishobora kwiyongera.