Papa Francis yohereje ubutumwa bw’akababaro ku muryango wa Mikhail Gorbachev nyuma y’urupfu rwe. Niwe perezida wa nyuma wayoboye Leta zunzubumwe z’Abasoviyeti, akaba yitabye imana afite imyaka 91.
Kuwa kabiri w’iki cyumweru, Mikhail Gorbachev yitabyimana mu bitaro i Moscou nyuma y’uburwayi yaramaranye igihe kumyaka 91. Ejo hashize Ku wa gatatu, Papa Francis yohereje ubutumwa bw’akababaro k’ umukobwa we Irina Gorbachev. Papa yavuzeko abauze inshuti ye, ati muri ibi bihe by’akababaro “nihanganishije mbikuye kumutima” abo mu muryango we ndetse n’abantu bose bamubonaga nk’umunyapolitike w’ingirakamaro. Yakomeje agira ati: “Mugihe tumwibuka tugomba gushima ubwitange bwe muguhuza abaturage, ndetse n’impinduka mu iterambere ry’igihugu cye mu bihe bikomeye, ati ndasenga nsaba Imana ngo imuhe iruhuko ridashira.
Grobachev yabaye umunyapolitike w’icyamamare mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete. Yagize uruhare mumavugurura bituma Leta Zunze Ubumwez’Abasoviyeti zisenyuka kandi ashyiraho uburyo bwihariye mu mubano na Leta ya Vatikanin byanakuyeho akarengane kakorerwaga abakristu Gatilika kari kamaze imyaka mirongo mucyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.
Mikhail Gorbachev kandi yahawe igihembo cyitiriwe Nobel, akaba ari nawe perezida wa nyuma wa Leta Zunze Ubumwe bw’Abasoviyeti mbere y’uko iseswa mu 1991. Gorbachev ni umwe mu bari mu ishyaka rya gikomunisiti muri Leta y’Abasoviyeti kuva mu myaka ya za mirongo itanu, yabaye kandi umunyamabanga mukuru kuva mu 1985 kugeza 1991 aba na perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti kuva 1990 kugeza 1991.
Mu gihe cy’imyaka irindwi, yinjije muri SSSR(Society for the Scientific Study of Reading)habaye ivugurura rikomeye rya politiki n’ubukungu. Yagize uruhare runini mu guhagarika Intambara y’ubutita, byamuhesheje igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 1990, bituma anakukundwa cyane mu bihugu byo mu Burengerazuba , ariko hatarimo igihugu cye cy’amavuko, kuko Abarusiya bamwe bamushinjaga gukuraho Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti mu 1991 ndetse no kugwa k’ubukungu kwabaye mu Burusiya mu myaka ya za 90.