Rwatubyaye Abdul ateye umugongo AS Kigali na Kiyovu Asinyira Rayon Sports

Mu masaha make ashize nibwo Rwatubyaye ashyize umukono ku masezerano y’imyaka 2 akinira Rayon Sports,  uyu myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi yari amaze amezi 8 yaravunitse ibintu byatumye ikipe ya FC Skhupi yakiniraga itamwongerera amasezerano kuko ayo yari afite yarangiranye nuyu  mwaka , nyuma yo gukira imvune uyu musore yari amaze iminsi mike akorera imyitozo muri AS Kigali ari nako ibiganiro byari birimbanyije niyi kipe y’umujyi wa Kigali .

Kuri iki cyumweru dusoje nibwo ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa gicuti na AS Kigali ndetse iranawutsinda, kuri uyu mukino Rwatubyaye Abdul yishyuhije hamwe n’abakinnyi ba AS Kigali gusa ntabwo yagaragaye mu kibuga , mu kiganiro n’itangazamakuru uyu musore yavuze ko amahirwe menshi ari uko azakina mu Rwanda uyu mwaka ko ndetse hari amakipe barimo kuvugana , benshi bahaga amahirwe AS Kigali kuko yayitozagamo , gusa abandi bakavuga ko uyu musore yaba yaragaragaje ko yifuza gukinira Rayon Sports kuko yari yagiye no gusuhuza abafana bayo mbere y’umukino .

Uretse aya makipe Kiyovu Sports nayo yaramwegereye ndetse bivugwa ko ariyo yamwegereye mbere ariko igira ikibazo cy’amikoro, kuko iyi kipe irimo gutanga sheke ariko bakakubwira igihe runaka uzafatira amafaranga , ibi rero ni bimwe mubyaba byatumye Rwatubyaye ayitera umugongo agahitamo gusinyira ikipe aheruka kugiriramo ibihe byiza mu Rwanda,  uyu musore yari muri Rayon Sports yageze muri 1/4 cya CAF Confederations Cup muri 2018 .

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x