“Ntuzatoze, Ntuzemerere, Ntuzashyigikire ko umwana w’umwangavu agana serivise yo kuboneza urubyaro. Byaba ari ukumuroha no kumworeka mu busambanyi.”
Uyu ni umwe mu myanzuro yafashwe nyuma y’umunsi wa mbere w’Ihuriro ry’Ingo na Yubile y’umuryango birimo guhimbarizwa muri Diyosezi ya Nyundo kuva kuwa 7-9 Kanama 2025.
Mu myanzuro yafashwe nkuko bitangazwa na Kinyamateka harimo:
1. Birihutirwa kongera kugaruka ku rukundo nyarukundo. Urukundo rwitanga, urukundo rw’Imana, urukundo rwa Kristu, urukundo nyakuri.
2. Ni ngombwa cyane kurwanya umuco w’urupfu ahubwo tukarengera ubuzima dutoza abakiri bato umuco mwiza wo kwifata, ubusugi n’ubumanzi. Kuko ubusambanyi ari intandaro yo kwica ubuzima.
3. Kirazira ko abashakanye batandukana kuko bataba bakiri babiri ahubwo bahinduka umubiri umwe gusa. Iyo abashakanye batandukanye abana baratanyuka.
4. Igihe kirageze ngo ingo z’abakristu zitabire kandi ziyoboke ubusugire bw’ingo. Ababimenye kare bari gusarura imbuto z’iyo serivisi.
5. Uburere bw’Abana bureba buri wese, kugira ngo umuntu arerwe neza akure, azigirire akamaro akagirire Kiliziya n’igihugu cye bisaba abantu benshi, umwana arererwa mu muryango agatozwa uburere, imyifatire, ikinyabupfura, ubumenyi n’ibindi.
7. Umwana ni umutware. Iyo umuntu ari umwana aba ashobora kuba byose tukaba tugomba kubimufashamo.
8. Ababyeyi bagomba kwitonda no gushishoza mu guhitamo abarera abana babo. Abo ni abakozi babafasha mu ngo ndetse n’abarezi.
9. Si byiza ko umwana arereshwa ibikoresho by’ikoranabuhanga. Ntabwo byemewe kwihunza inshingano zo kurera.
10. Ni byiza kandi biratunganye gutoza umwana imirimo yo mu rugo, kumwigisha gusenga, kumutoza kugira ubuntu, kumucyaha ndetse n’ibindi, nta tegeko ribuza imigirire myiza nk’iyo ngiyo.
11. Ikiganiro hagati y’abashakanye ni ngombwa cyane. Hagati y’umugabo n’umugore, ababyeyi n’abana. Ababyeyi bakumva abana ntibabahe amabwiriza gusa.

