{"id":161,"date":"2022-09-08T12:41:12","date_gmt":"2022-09-08T12:41:12","guid":{"rendered":"https:\/\/isezerano.rw\/?p=161"},"modified":"2022-09-08T12:41:27","modified_gmt":"2022-09-08T12:41:27","slug":"dore-uko-wahangana-nagahinda-ko-gupfusha","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/isezerano.com\/?p=161","title":{"rendered":"Dore uko wahangana  n\u2019agahinda ko gupfusha"},"content":{"rendered":"<p><strong>Ese uherutse gupfusha incuti yawe cyangwa mwene wanyu? Niba byarakubayeho iyi ngingo iragufasha kwihanganira agahinda gaterwa no kubura uwawe.<\/strong><\/p>\n<p><strong>Ese nkabya kugaragaza agahinda?<\/strong><\/p>\n<p>Abantu benshi bagira agahinda kenshi iyo bapfushije kandi bakakamarana igihe.<em>\u201cNta munsi ushira ntatekereje kuri sogokuru. Nubwo hashize imyaka ibiri apfuye, buri gihe iyo muvuze kwihangana birananira nkarira.\u201d\u2014Olivia.\u201cBuri gihe nyogokuru yanteraga inkunga yo kugera ku ntego nifuzaga kugeraho, mbabazwa nuko yapfuye ntarazigeraho. Iyo ngize icyo ngeraho, ngira agahinda kuko adahari ngo abibone.\u201d\u2014Alison.<\/em><\/p>\n<p>Agahinda gashobora gutuma ibyiyumvo byawe bihindagurika. Urugero:<em>\u201cIgihe umugabo wa mushiki wa papa yapfaga,\u00a0<strong>sinabyiyumvishaga<\/strong> kandi namaze igihe byarampungabanyije. Ubwo bwari ubwa mbere mpfushije umuntu wa hafi mu muryango. Numvaga meze nk\u2019aho nagonzwe n\u2019imodoka.\u201d\u2014Nadine.\u00a0<\/em><em>\u201cIgihe sogokuru yapfaga numvaga\u00a0<strong>namurakariye<\/strong>, kuko atitaga ku buzima bwe nubwo twahoraga tubimwibutsa.\u201d\u2014Carlos. <\/em><em>\u201cNjye na mukuru wanjye, ni twe twenyine tutari duhari igihe sogokuru yapfaga. Nyuma yaho natangiye\u00a0<strong>kwicira urubanza<\/strong> kubera ko numvaga ntaramusezeyeho uko bikwiriye.\u201d\u2014Adriana.\u00a0<\/em><em>\u201cHari umugabo n\u2019umugore bari incuti zacu baguye mu mpanuka y\u2019imodoka. Nyuma yaho, iyo umuntu wo mu rugo yabaga agiye, nabaga mfite\u00a0<strong>ubwoba<\/strong>\u00a0ko nawe ari bupfe.\u201d\u2014Jared.\u201cIgihe nyogokuru yapfaga mu myaka itatu ishize, nahoraga\u00a0<strong>nicuza<\/strong>\u00a0kuba igihe yari akiriho ntarigeze marana nawe igihe.\u201d\u2014Julianna.<\/em><\/p>\n<p>Iyo umuntu yapfushije ni ibisanzwe ko bimugora kwiyumvisha ibyabaye, agira uburakari, akicira urubanza, akagira ubwoba cyangwa akicuza ibyabaye. Niba ujya wiyumva utyo, izere ko buhoro buhoro bizagenda bishira. Ariko se, mu gihe bitarashira, ni iki cyagufasha kwihanganira agahinda?<\/p>\n<p><strong>Uko wahangana n\u2019intimba n\u2019agahinda uterwa no gupfusha<\/strong><\/p>\n<p><strong>Jya ubwira incuti yawe uko wiyumva.<\/strong>\u00a0Bibiliya ivuga ko incuti nyakuri\u201cikubera umuvandimwe mu gihe cy\u2019amakuba\u201d. Kubwira abandi uko wiyumva bishobora gutuma ubona ubufasha ukeneye.<em>\u201cKugaragaza intimba n\u2019agahinda ni ibintu bisanzwe. Rimwe na rimwe ushobora kwihererana akababaro kawe, maze ugatangira gutekereza ko katazashira. Ni yo mpamvu ari byiza ko ugira uwo ubwira uko umerewe.\u201d\u2014Yvette.<\/em><\/p>\n<p><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone wp-image-162\" src=\"https:\/\/isezerano.rw\/wp-content\/uploads\/2022\/09\/kwandika-300x172.jpg\" alt=\"\" width=\"1013\" height=\"581\" srcset=\"https:\/\/isezerano.com\/wp-content\/uploads\/2022\/09\/kwandika-300x172.jpg 300w, https:\/\/isezerano.com\/wp-content\/uploads\/2022\/09\/kwandika-1024x587.jpg 1024w, https:\/\/isezerano.com\/wp-content\/uploads\/2022\/09\/kwandika-768x440.jpg 768w, https:\/\/isezerano.com\/wp-content\/uploads\/2022\/09\/kwandika-783x450.jpg 783w, https:\/\/isezerano.com\/wp-content\/uploads\/2022\/09\/kwandika-1000x574.jpg 1000w, https:\/\/isezerano.com\/wp-content\/uploads\/2022\/09\/kwandika-1170x671.jpg 1170w, https:\/\/isezerano.com\/wp-content\/uploads\/2022\/09\/kwandika.jpg 1200w\" sizes=\"auto, (max-width: 1013px) 100vw, 1013px\" \/><\/p>\n<p><strong>Jya wibuka uwo wakundaga.<\/strong>\u00a0Bibiliya ivuga ko \u2018umuntu mwiza abika ibyiza mu mutima we\u2019 \u00a0<em>Bibiliya Yera<\/em>). Ushobora kwandika ibintu byiza wibukira kuri uwo muntu cyangwa ugakora alubumu y\u2019amafoto uzajya umwibukiraho.<em>\u201cNahisemo kwandika ibintu byose incuti yanjye yajyaga imbwira itarapfa kandi urugero yampaye na n\u2019ubu ndacyarukurikiza. Kwandika ibintu yajyaga ambwira byamfashije kwihanganira agahinda natewe n\u2019urupfu rwe.\u201d\u2014Jeffrey.<\/em><\/p>\n<p><strong>Jya wita ku buzima bwawe.<\/strong>\u00a0Bibiliya yemera ko imyitozo ngororamubiri ifite akamaro . Jya urya indyo yuzuye, ukore siporo kandi uruhuke bihagije.<em>\u201cMu gihe ufite agahinda, bishobora gutuma udatekereza neza, ubwo rero jya ukora uko ushoboye kugira ngo agahinda katazakuviramo uburwayi. Nanone ntukirengagize kurya no kuruhuka bihagije.\u201d\u2014Maria.<\/em><\/p>\n<p><strong>Jya ya ufasha abandi.<\/strong>\u00a0Bibiliya igira iti: \u201cGutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.\u201d.<em>\u201cJya ugerageza gufasha abandi cyane cyane abapfushije. Ibyo bishobora kukwibutsa ko burya n\u2019abandi bababaye.\u201d\u2014Carlos.<\/em><\/p>\n<p><strong>Jya ubwira Yehova uko wiyumva.<\/strong>\u00a0Bibiliya ivuga ko Yehova ari Imana \u201cyumva amasengesho\u201d. Nanone ivuga ko Yehova \u201cakiza abafite imitima imenetse, agapfuka ibikomere byabo.<em>\u201cJya usaba Yehova agufashe kandi aguhe imbaraga ukeneye. Rimwe na rimwe uzajya wumva uremerewe ubundi wumve umerewe neza, icyakora jya wibuka ko Yehova aduhora hafi.\u201d\u2014Jeanette.<\/em><\/p>\n<p><strong>Jya witega ibintu bishyize mu gaciro.<\/strong>\u00a0Jya wibuka ko abantu bagaragaza agahinda mu buryo butandukanye. Bibiliya ivuga ko Yakobo \u2018yakomeje kwanga guhumurizwa\u2019 igihe umuhungu we yapfaga.<\/p>\n<p>Ubwo rero, ntugatangazwe n\u2019uko ukomeje kugira agahinda.<em>\u201cNubwo hashize imyaka cumi n\u2019itanu mukuru wa nyogokuru apfuye, nabonye ko hari ibintu byinshi bituma mwibuka.\u201d\u2014Taylor.<\/em><\/p>\n<p>Tuvuge ko wavunitse igufwa. Birababaza cyane kandi kugira ngo ukire bitwara igihe. Mu gihe utegereje gukira, muganga ashobora kukugira inama zagufasha kandi ugakira neza.<\/p>\n<p>Kimwe n\u2019uko bigenda ku muntu ufite \u201cimvune,\u201d gukira agahinda duterwa no gupfusha biza buhoro buhoro. Bisaba igihe kugira ngo agahinda kagabanuke. Ubwo rero, jya wihangana. Suzuma ibintu byavuzwe muri iyi ngingo, maze urebe icyagufasha kurusha ibindi.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ese uherutse gupfusha incuti yawe cyangwa mwene wanyu? Niba byarakubayeho iyi ngingo iragufasha kwihanganira agahinda gaterwa no kubura uwawe. Ese nkabya kugaragaza agahinda? Abantu benshi<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":164,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[20],"tags":[],"class_list":["post-161","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-waruziko"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.3 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Dore uko wahangana n\u2019agahinda ko gupfusha - Isezerano<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/isezerano.com\/?p=161\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Dore uko wahangana n\u2019agahinda ko gupfusha - Isezerano\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ese uherutse gupfusha incuti yawe cyangwa mwene wanyu? Niba byarakubayeho iyi ngingo iragufasha kwihanganira agahinda gaterwa no kubura uwawe. Ese nkabya kugaragaza agahinda? Abantu benshi\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/isezerano.com\/?p=161\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Isezerano\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2022-09-08T12:41:12+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2022-09-08T12:41:27+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/isezerano.com\/wp-content\/uploads\/2022\/09\/gusoma.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1200\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"688\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"Yanditswe na ALI Gilbert Dunia\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"Yanditswe na ALI Gilbert Dunia\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/isezerano.com\\\/?p=161#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/isezerano.com\\\/?p=161\"},\"author\":{\"name\":\"Yanditswe na ALI Gilbert Dunia\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/isezerano.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/45edc93fae19ef4176a254234ba4f0d9\"},\"headline\":\"Dore uko wahangana n\u2019agahinda ko gupfusha\",\"datePublished\":\"2022-09-08T12:41:12+00:00\",\"dateModified\":\"2022-09-08T12:41:27+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/isezerano.com\\\/?p=161\"},\"wordCount\":608,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/isezerano.com\\\/?p=161#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/isezerano.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2022\\\/09\\\/gusoma.jpg\",\"articleSection\":[\"Waruziko\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/isezerano.com\\\/?p=161#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/isezerano.com\\\/?p=161\",\"url\":\"https:\\\/\\\/isezerano.com\\\/?p=161\",\"name\":\"Dore uko wahangana n\u2019agahinda ko gupfusha - Isezerano\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/isezerano.com\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/isezerano.com\\\/?p=161#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/isezerano.com\\\/?p=161#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/isezerano.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2022\\\/09\\\/gusoma.jpg\",\"datePublished\":\"2022-09-08T12:41:12+00:00\",\"dateModified\":\"2022-09-08T12:41:27+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/isezerano.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/45edc93fae19ef4176a254234ba4f0d9\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/isezerano.com\\\/?p=161#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/isezerano.com\\\/?p=161\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/isezerano.com\\\/?p=161#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/isezerano.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2022\\\/09\\\/gusoma.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/isezerano.com\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2022\\\/09\\\/gusoma.jpg\",\"width\":1200,\"height\":688},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/isezerano.com\\\/?p=161#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/isezerano.com\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Dore uko wahangana n\u2019agahinda ko gupfusha\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/isezerano.com\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/isezerano.com\\\/\",\"name\":\"Isezerano\",\"description\":\"Amakuru\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/isezerano.com\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/isezerano.com\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/45edc93fae19ef4176a254234ba4f0d9\",\"name\":\"Yanditswe na ALI Gilbert Dunia\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/790a00449bd3721e16fa8b56770c4eb9ee44524808fbe0c61c57ff6cc5a9c67b?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/790a00449bd3721e16fa8b56770c4eb9ee44524808fbe0c61c57ff6cc5a9c67b?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/790a00449bd3721e16fa8b56770c4eb9ee44524808fbe0c61c57ff6cc5a9c67b?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"Yanditswe na ALI Gilbert Dunia\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/isezerano.com\\\/?author=2\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Dore uko wahangana n\u2019agahinda ko gupfusha - Isezerano","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/isezerano.com\/?p=161","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Dore uko wahangana n\u2019agahinda ko gupfusha - Isezerano","og_description":"Ese uherutse gupfusha incuti yawe cyangwa mwene wanyu? Niba byarakubayeho iyi ngingo iragufasha kwihanganira agahinda gaterwa no kubura uwawe. Ese nkabya kugaragaza agahinda? Abantu benshi","og_url":"https:\/\/isezerano.com\/?p=161","og_site_name":"Isezerano","article_published_time":"2022-09-08T12:41:12+00:00","article_modified_time":"2022-09-08T12:41:27+00:00","og_image":[{"width":1200,"height":688,"url":"https:\/\/isezerano.com\/wp-content\/uploads\/2022\/09\/gusoma.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"Yanditswe na ALI Gilbert Dunia","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"Yanditswe na ALI Gilbert Dunia","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/isezerano.com\/?p=161#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/isezerano.com\/?p=161"},"author":{"name":"Yanditswe na ALI Gilbert Dunia","@id":"https:\/\/isezerano.com\/#\/schema\/person\/45edc93fae19ef4176a254234ba4f0d9"},"headline":"Dore uko wahangana n\u2019agahinda ko gupfusha","datePublished":"2022-09-08T12:41:12+00:00","dateModified":"2022-09-08T12:41:27+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/isezerano.com\/?p=161"},"wordCount":608,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/isezerano.com\/?p=161#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/isezerano.com\/wp-content\/uploads\/2022\/09\/gusoma.jpg","articleSection":["Waruziko"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/isezerano.com\/?p=161#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/isezerano.com\/?p=161","url":"https:\/\/isezerano.com\/?p=161","name":"Dore uko wahangana n\u2019agahinda ko gupfusha - Isezerano","isPartOf":{"@id":"https:\/\/isezerano.com\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/isezerano.com\/?p=161#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/isezerano.com\/?p=161#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/isezerano.com\/wp-content\/uploads\/2022\/09\/gusoma.jpg","datePublished":"2022-09-08T12:41:12+00:00","dateModified":"2022-09-08T12:41:27+00:00","author":{"@id":"https:\/\/isezerano.com\/#\/schema\/person\/45edc93fae19ef4176a254234ba4f0d9"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/isezerano.com\/?p=161#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/isezerano.com\/?p=161"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/isezerano.com\/?p=161#primaryimage","url":"https:\/\/isezerano.com\/wp-content\/uploads\/2022\/09\/gusoma.jpg","contentUrl":"https:\/\/isezerano.com\/wp-content\/uploads\/2022\/09\/gusoma.jpg","width":1200,"height":688},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/isezerano.com\/?p=161#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/isezerano.com\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Dore uko wahangana n\u2019agahinda ko gupfusha"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/isezerano.com\/#website","url":"https:\/\/isezerano.com\/","name":"Isezerano","description":"Amakuru","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/isezerano.com\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/isezerano.com\/#\/schema\/person\/45edc93fae19ef4176a254234ba4f0d9","name":"Yanditswe na ALI Gilbert Dunia","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/790a00449bd3721e16fa8b56770c4eb9ee44524808fbe0c61c57ff6cc5a9c67b?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/790a00449bd3721e16fa8b56770c4eb9ee44524808fbe0c61c57ff6cc5a9c67b?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/790a00449bd3721e16fa8b56770c4eb9ee44524808fbe0c61c57ff6cc5a9c67b?s=96&d=mm&r=g","caption":"Yanditswe na ALI Gilbert Dunia"},"url":"https:\/\/isezerano.com\/?author=2"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/isezerano.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/161","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/isezerano.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/isezerano.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/isezerano.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/isezerano.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=161"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/isezerano.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/161\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":165,"href":"https:\/\/isezerano.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/161\/revisions\/165"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/isezerano.com\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/164"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/isezerano.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=161"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/isezerano.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=161"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/isezerano.com\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=161"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}